MINEDUC n’abafatanyabikorwa mu burezi baganiriye ku guteza imbere uburezi hashingiwe ku musaruro wa PISA 2025

Nyuma y’itangazwa ry’umusaruro wavuye mu Isuzuma Mpuzamahanga ry’Abanyeshuri, PISA 2025, Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yahurije hamwe abafatanyabikorwa mu burezi, abahagarariye bimwe mu bihugu byitabiriye PISA, ndetse na OECD mu nama igamije kurebera hamwe uburyo ibyavuye muri iri suzuma byakwifashishwa mu kunoza politiki z’uburezi no guteza imbere imyigire n’imyigishirize mu Rwanda ndetse no muri Afurika muri rusange.

Mu ijambo rye atangiza ibi biganiro, Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yashimiye abitabiriye iyi nama, agaragaza ko ibiganiro nk’ibi ari ingenzi mu gusangira ubunararibonye no kurebera hamwe uburyo ibyavuye muri PISA byakoreshwa mu gufata ibyemezo bishingiye ku makuru afatika.

Minisitiri Nsengimana yavuze ko umusaruro wavuye muri PISA 2025 uha u Rwanda amahirwe yo kureba aho uburezi buhagaze ugereranyije n’ibipimo mpuzamahanga, kumenya ahari imbaraga n’ahakenewe kurushaho kunozwa, ndetse no gufata ingamba zigamije guteza imbere imyigire n’imyigishirize.

PISA ni isuzuma mpuzamahanga ritegurwa n’Umuryango w’Ubukungu, ubufatanye n’Iterambere (OECD), rikaba risuzuma abanyeshuri bafite imyaka 15 y’amavuko mu Gusoma, Imibare na Siyansi. Ku nshuro ya mbere, u Rwanda rwitabiriye PISA 2025.

Iyi nama ije ikurikira itangazwa ku mugaragaro ry’ibyavuye muri PISA 2025 ryabaye ku wa 8 Nzeri 2026.

Back