MINEDUC yatangaje amanota y’Ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye umwaka wa 2024/2025
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), kuri uyu wa 1 Nzeri 2025 yatangaje ku mugaragaro amanota y’Ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye (A’Level) by’umwaka w’amashuri wa 2024/2025.
Muri uyu mwaka, abanyeshuri 106,418 ni bo biyandikishije, muri bo 106,079 (99.7%) ni bo bakoze. Muri abo, 94,409 baratsinze, bangana na 89.1%.
Muri ibi bizamini, abahungu nibo bitwaye neza kurusha abakobwa, aho bagize igipimo cyo gutsinda kingana na 93.5% ugereranyije na 85.5% cy’abakobwa. Abanyeshuri 18 bitwaye neza kurusha abandi mu byiciro byose (GE, TSS na PE) bahawe ibihembo nk'ishimwe ryo kwitwara neza no guhiga abandi.
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yashimiye abarimu n’abanyeshuri bose bakoze ibishoboka kugira ngo uyu musaruro uboneke. Yagize ati: “Ndashimira abarimu,ababyeyi bafashije abana babo kwitegura ibi bizamini. Ndetse n'imbaraga nyinshi abana bashyize mu kwitegura,murabona yuko bakoze neza. Uyu musaruro twarawishimiye."