MINEDUC yatangije Ibizamini bya Leta Bisoza Amashuri Abanza bya 2025/2026

Kigali, 7 Nyakanga 2026 – Minisiteri y'Uburezi (MINEDUC), ibinyujije mu Kigo cy'Igihugu Gishinzwe Ibizamini n'Ubugenzuzi bw'Amashuri (NESA), yatangije ku mugaragaro Ibizamini bya Leta Bisoza Amashuri Abanza (Primary Leaving Examinations – PLE) bya 2025/2026 mu gihugu hose.

Muri uyu mwaka, abakandida 277,452, barimo abahungu 123,101 n’ abakobwa 154,351, bari gukora ibi bizamini mu bigo by'ibizamini 1,182 biri hirya no hino mu gihugu. 
Muri abo kandi harimo abakandida 928 bafite ibibazo byihariye (Special Educational Needs - SEN), barimo abahungu 376 n’abakobwa 552, bahawe ubufasha bwose bukenewe kugira ngo bakore ibizamini mu buryo buboneye.


Itangizwa ry'ibi bizamini ryitabiriwe na Minisitiri w'Uburezi, Joseph Nsengimana, Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Claudette Irere, Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bernard Bahati, ndetse n'abandi bayobozi, batangirije ibizamini ku bigo bitandukanye hirya no hino mu gihugu.
Mu Karere ka Kicukiro, Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Claudette Irere, yatangirije ibizamini kuri GS Karembure, aho yifurije abanyeshuri bose gutsinda neza. Yanabashishikarije gukora ibizamini batuje, bakizera ubushobozi bwabo, bakirinda ubwoba kandi bagagukiriza  amabwiriza agenga ibizamini.


Yibukije kandi abanyeshuri ko kwitegura neza, kuruhuka bihagije no kubahiriza amabwiriza agenga ibizamini ari bimwe mu byabafasha gukora ibizamini neza no kugaragaza ubumenyi bafite.
Ababyeyi n'abarimu na bo bashimiwe uruhare bagize mu gutegura abanyeshuri, basabwa gukomeza kubatera inkunga no kubafasha gukomeza gutuza mu gihe cyose cy'ibizamini.
Ibizamini Bisoza Amashuri Abanza bya 2025/2026 bizakorwa kuva ku wa 7 kugeza ku wa 9 Nyakanga 2026, bikubiyemo amasomo atanu: Mathematics, Ikinyarwanda, English, Science and Elementary Technology, na Social and Religious Studies. 

Back