MINEDUC YATANGIJE KU MUGARAGARO IBIZAMINI NGIRO BYA LETA 2025/2026
Kigali, 03 Kamena 2026 – Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Claudette Irere, yatangije ku mugaragaro Ibizamini Ngiro bya Leta bya 2025/2026 mu muhango wabereye ku Ishuri rya GS Kagarama riherereye mu Karere ka Kicukiro.
Mu butumwa yagejeje ku bakandida batangiye gukora ibi bizamini, Irere yabifurije amahirwe masa ndetse abasaba gukora ibizamini batuje, bafite icyizere kandi bakagaragaza ubushobozi n’ubumenyi bamaze igihe biga.

Yagize ati: “Turifuriza amahirwe masa abakandida bose batangiye Ibizamini Ngiro bya Leta. Mukore ibizamini mutuje kandi mwizeye ubushobozi bwanyu. Mugaragaze ibyo mwize kandi murangwe n’imyitwarire myiza.”
Yakomeje asaba abanyeshuri kwirinda ibikorwa byose bishobora kubangamira umutekano n’imyitwarire myiza mu gihe cyo gusoza amashuri, birimo urugomo, kunywa ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi.

Ati: “Mu gihe mugiye gusoza amashuri, mukomeze kurangwa n’indangagaciro nziza, mwirinde urugomo n’ibindi bikorwa bidahwitse bishobora kubangamira ahazaza hanyu n’iterambere ry’Igihugu.”
Ibizamini Ngiro bya Leta bya 2025/2026 byatangijwe ku rwego rw’Igihugu kuri uyu wa 3 Kamena 2026 bikazarangira ku wa 22 Kamena 2026.

Muri ibi bizamini hateganyijwe kwitabira abakandida 74,085, harimo abakandida bigenga 3,581. Aba bakandida bazakorera ibizamini mu bigo 854 byateganyijwe hirya no hino mu gihugu.
Ibizamini Ngiro bya Leta bikorwa n’abanyeshuri bo mu Mashuri y’Imyuga, Tekiniki n’Ubumenyingiro (TSS), Amashuri Nderabarezi (TTC), amashuri y’Ubuganga (ANP), amashuri y’Ibaruramari (ACC), ndetse n’abanyeshuri bo mu mashami ya Siyansi mu Burezi Rusange binyuze muri gahunda ya Project-Based Assessment (PBA).

Ibi bizamini bifasha mu gupima ubushobozi bw’abanyeshuri bwo gushyira mu bikorwa ibyo bize, hagamijwe kubategura neza ku isoko ry’umurimo no gukomeza guteza imbere uburezi bushingiye ku bumenyi ngiro n’ubushobozi bukenewe mu iterambere ry’Igihugu.