NESA yashimiye abafatanyabikorwa bagize uruhare mu kunoza CAMIS 2.0

NESA yashimiye abafatanyabikorwa bagize uruhare mu kunoza CAMIS 2.0, by’umwihariko Educate! na IPA, ku bufatanye n’inkunga batanze mu guteza imbere CAMIS 2.0 sisiteme y'ikoranabuhanga,  ifasha inzego z’uburezi gufata ibyemezo bishingiye ku makuru afatika n’imibare yizewe ajyanye n'imitsindire y'abanyeshuri.

Mu ijambo rye, Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bernard Bahati, yashimiye abafatanyabikorwa avuga kandi  ko urugendo rukiri rurerure, ariko ibyagezweho bitanga icyizere ko n’ibindi bizakunda.   Yagize ati: “Mu ntangiriro byari bigoye, ariko mu mbogamizi twahuye na zo twakuyemo amasomo menshi yadufashije kugera aho tugeze uyu munsi. Urugendo ruracyari rurerure, ariko ibyagezweho biraduha icyizere ko n’ibindi bizakunda.”

Abitabiriye iki gikorwa , baganiriye ku buryo bwo gukomeza kunoza sisiteme hashingiwe ku mbogamizi zagaragaye, harimo kunoza imikorere yayo, kongera ubushobozi bw’abayikoresha no gukemura ibibazo byagiye bigaragara mu ikoreshwa ryayo, ndetse no kureba ub uryo iri koranabuhanga ryakoreshwa no mu mashuri ya tekinike, imyuga n’ubumenyingiro (TVET).

Umuyobozi wa Educate, Kamanda Kamiri, yashimiye NESA ku bufatanye mu ishyirwa mu bikorwa rya CAMIS, anizeza gukomeza gukorana na NESA na MINEDUC mu guteza imbere CAMIS 2.0 nk’ikoranabuhanga rifasha inzego z’uburezi gufata ibyemezo bishingiye ku makuru afatika n’imibare yizewe.

Yagize ati:
“CAMIS ni ingenzi mu gufasha inzego z’uburezi gufata ibyemezo bishingiye ku makuru afatika n’imibare yizewe. Tuzakomeza gukorana na NESA na MINEDUC mu rwego rwo kunoza no gukomeza guteza imbere CAMIS 2.0.”

Undi mufatanyabikorwa, IPA (Georgetown University Initiative for Innovation, Development and Evaluation), ihagarariwe na Leo Mfura, na we yashimiye NESA ku bufatanye mu ishyirwa mu bikorwa rya CAMIS, anizeza gukomeza gukorana na NESA mu gukemura ibibazo byagaragaye muri CAMIS 2.0 no kuyinoza kurushaho.

Yagize ati:
“Dufite icyizere ko ubufatanye dufitanye na NESA na MINEDUC buzakomeza gutanga umusaruro mu gukemura imbogamizi zagaragaye muri CAMIS 2.0 no kuyinoza kurushaho.”

Back