NESA yatangije amahugurwa y’abayobozi b’amashuri n’abashinzwe amasomo kuri CAMIS 2.0
Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibizamini n'Ubugenzuzi bw'Amashuri NESA cyatangije amahugurwa y'abayobozi b’amashuri n’abashinzwe amasomo kuri sisteme ya CAMIS 2.0 (Comprehensive Assessment Management Information System), sisiteme y’ikoranabuhanga izafasha kugenzura neza imitsindire y’abanyeshuri, gukurikirana iterambere ryabo no gufasha inzego z’uburezi gufata ibyemezo bishingiye ku makuru yizewe.
CAMIS 2.0 izihutisha kandi yoroshye kwinjiza amanota muri sisiteme, gutegura raporo zizewe, kubika no gucunga amakuru mu buryo bwizewe. Izazamura kandi itangwa rya serivisi nziza mu mashuri, inafashe abarimu n’abayobozi b'amashuri kurushaho gukora akazi kinyamwuga.
Aya mahugurwa ku bayobozi n’abashinzwe amasomo ateganyijwe kuva ku wa 17–21 Ugushyingo 2025, hakazakurikiraho icyiciro cy’abarimu bazahugura abandi kuva ku wa 01–05 Ukuboza 2025, kugira ngo barusheho gusobanukirwa iri koranabuhanga.
Umwe mu bitabiriye aya mahugurwa, Nshimiyimana Theogene, umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo kuri GS Jenda mu karere ka Nyabihu, yagaragaje ko iri koranabuhanga rizabagirira akamaro kanini mu gucunga no gutegura raporo z'amanota. Yagize ati:
"Twishimiye cyane CAMIS 2.0 kuko izadufasha gukora raporo z’amanota mu buryo bwihuse kandi bworoshye. Ni intambwe ikomeye itewe mu koroshya akazi kacu no kongera umusaruro mu miyoborere y’ishuri. Turashimira cyane NESA ku bwo gutekereza ku ikoranabuhanga rifasha amashuri kwihutisha no koroshya akazi.”
CAMIS 2.0 yatangiye gukoreshwa ku mugaragaro ku wa 13 Ugushyingo 2025.