NESA yatangije Ubukangurambaga bujyanye na PISA 2025

Kigali, Rwanda – Ku wa 17 Werurwe 2025 – Minisiteri y’Uburezi ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA)yatangije  ku mugaragaro ubukangurambaga bujyanye n’isuzuma mpuzampahanga ry’ abanyeshuri ryitwa PISA. Ubu bukangurambaga bwatangiye  ku wa 17 Werurwe kugeza ku wa 6 Mata, hanyuma bwongere gukomeza kuva ku wa 15 Mata kugeza ku wa 26 Mata 2025.

Ubu bukangurambaga bugamije gusobanurira abafatanyabikorwa mu burezi bw’ u Rwanda cyane cyane abanyeshuri, abarimu, ababyeyi abayobozi b’amashuri, abayobozi bo mu nzego z’ibanze n’ abanyarwanda muri rusange ibijyanye n’ iri suzuma mpuzamahanga rizakorwa mu Rwanda kuva ku wa 27 Mata kugeza ku wa 7 Kamena 2025. Hazibandwa cyane ku kumenyekanisha PISA, akamaro kayo mu kugaragaza ishusho y’ ireme ry’ uburezi mu Rwanda , ndetse n’uruhare rwaryo mu guteza imbere burezi bufite ireme.

Umuhango wo gutangiza ubu bukangurambaga wabereye  ku kigo cya ES KANOMBE/EFOTEC ku wa Mbere, tariki ya 17 Werurwe 2025, guhera saa munani z’amanywa (14:00 PM).
Atangiza ubu bukangurambaga ku mugaragaro umuyobozi mukuru wa NESA Dr. Bernard Bahati yagize ati: “PISA ni isuzuma mpuzamahanga ritegurwa n’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubufatanye mu Bukungu n’Iterambere (OECD), risuzuma ubushobozi bw’abanyeshuri bafite imyaka 15 mu gukoresha ubumenyi bwabo mu mibare, icyongereza, na siyansi mu gukemura ibibazo biboneka mu buzima rusange.”
Iri suzuma rya PISA rikorwa buri myaka itatu, rigatanga amakuru afasha ibihugu kunoza ibikorwa mu by’ uburezi no guteza imbere imyigire. Ibihugu birenga 91 bizitabira PISA 2025.Ni ubwambere u Rwanda rugiye kwitabira iri suzuma.

Back