Ubukangurambaga ku isuzumabumenyi (CA) risoza igihembwe cya Kabiri

NESA yasoje ubukangurambaga bw'iminsi itanu  yarimo gukorera hirya no hino mu turere 30 tw'igihugu ku isuzumabumenyi (CA) risoza igihembwe cya Kabiri kuva tariki 6-10 Werurwe 2023. Umuyobozi mukuru wa NESA Dr. Bernard Bahati kuwa 10/3/2023 yasoreje ubu bukangurambaga mu Karere ka Nyagatare yibutsa abafatanyabikorwa gukoresha CAMIS binjiza amanota y'isuzumabumenyi muri iyi " System".

 

Mu kiganiro yagiranye n'abafatanyabikorwa batandukanye muri Nyagatare barimo bamwe mu bayobozi mu nzego zitandukanye mu Karere, abayobozi b'amashuri ndetse n' abagenzuzi b'uburezi mu mirenge, yagarutse ku nshingano NESA yahawe zijyanye n'ibizamini bya Leta.Ubugenzuzi bw'amashuri,imikoreshereze ya CAMIS ndetse n'ibipimo bigenderwaho mu gutegura ibizamini bya Leta.Yagarutse kandi ku isuzumabumenyi risoza igihembwe cya 2 asaba abayobozi b'amashuri gukoresha CAMIS binjiza amanota y'isuzumabumenyi muri iyi "system".

"Igisigaye ni ukwiyemeza gukoresha CAMIS. Nk'abayobozi b'amashuri icyo dushaka ko muvana muri iyi nama nuko mukora uko mushoboye kuburyo amanota y'igihembwe cyambere n'icyakiribi iki gihembwe kizasoza yose agiye muri CAMIS."

Mu ijambo rye umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe ubukungu mu Karere ka Nyagatare Matsiko Gonzague, yashimiye NESA ku bikorwa ikora iteza imbere ireme ry'uburezi, yizeza NESA ubufatanye mu gushishikariza amashuri   gukoresha CAMIS nk’Akarere ka mbere mu mihigo mu gihugu.

" Banyakubahwa bayabozi twahawe igihembo nk'akarere kambere mu kwesa imihigomu gihugu, kubera uruhare rwanyu.Uyu mwanya rero tuwugumeho. Dukoreshe CAMIS." 

Abitabiriye iyi nama, babajije ibibazo bitandukanye cyane cyane ku bigendanye n'imikoreshejereze ya CAMIS bavuga bagorwa no kuyikoresha. "Ikiganiro muduhaye ni cyiza. Iri suzuma rizafasha abanyeshuri gutinyuka ibizamini bya Leta.Kandi bituma abarimu bakanguka.Turabashimira amahugurwa muduha.Turabizeza yuko CAMIS tuzayikoresha ariko mudufashe gukemura ibibazo bikigaragaramo." Asiimwe James umuyobozi w'ikigo cya GS Musheri.

 

Umuyobozi mukuru wa NESA Dr Bernard Bahati yijeje abitabiriye inama ko hagiye koherezwa umukozi muri buri Karere uzaba ashinzwe CAMIS mu rwego rwo kubafasha gukemura ibibazo bikigaragara muri iyi "system".

Tubibutse ko, CA-MIS ari "System"yinjizwamo amanota nyuma y'uko abanyeshuri bakoze isuzumabumenyi kugira ngo hakorwe "monitoring" y'uko abana batsinze ku byiciro n'inzego zitandukanye hanyuma habe hafatwa ibyemezo n'ingamba hagendewe ku mitsindire y'abanyeshuri.

Back